Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza w’ikipe ya APR FC yatumye abantu basubira kureba imyitwarire y’umukinnyi yemeza ko ari we wamuhesheje igikombe cya Shampiyona atwaye bwa mbere mu buzima bwe

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa yavugishije benshi nyuma yo kwemeza umukunnyi umuhesheje igikombe cya Shampiyona bwa mbere nk’umutoza mukuru nubwo abakinnyi bose bakoze nkabikorera.

Ku mukino wa nyuma usoza Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda sezo 2022/2023, ikipe ya APR FC ku munsi w’ejo yawusoje ibashije kubona intsinzi y’ibitego 2-1 itsinze Gorilla FC. Umukino wari ukomeye cyane ukurikije uko ikipe ya Gorilla FC n’abayobozi bayo bari babitangaje ndetse ni uko APR FC yari yakoze ibishoboka byose ngo ibone intsinzi.

Nyuma y’uyu mukino abakinnyi, ubuyobozi ndetse n’abatoza b’ikipe ya APR FC bagaragaje ibyishimo bisendereye kubera gutwara iki gikombe bahatanye mu buryo bukomeye cyane bagatwara igikombe amakipe arimo Kiyovu Sports, Rayon Sports nandi menshi yakinishaga abakinnyi b’abanyamahanga kandi bakomeye.

Umutoza w’ikipe ya APR FC nyuma y’umukino yatangaje ko byari bigoye cyane gutwara iki gikombe ukagitwara amakipe akinisha abanyamahanga benshi kandi Gitinyiro yo ikinisha abanyarwanda gusa. Uyu mutoza yaje kwemeza ko abakinnyi bose bitanze uko bashoboye kose ariko ashimira rutahizamu Kwitonda Alain Bacca avuga ko ari we wamufashije cyane ku kugirango APR FC itware iki gikombe.

Kwitonda Alain Bacca wakinnye imikino itari myinshi cyane cyane muri iki gice cya kabiri cya Shampiyona, ariko yerekenye ko Ari umukunnyi mwiza kuko aho atatsindaga igitego cyaheshaga intsinzi APR FC yabaga yatanze imipira ivamo ibitego. Abakunzi ba Ruhago nyarwanda bose ntawashigikanya ku bushobozi bw’uyu musore utari warahawe umwanya uhagije na Adil Mohamed uheruka gutandukana n’iyi kipe.

APR FC nyuma y’uyu mukino yahise yakirizwa igikombe cya Shampiyona cya 21 nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 ikagira amanota 63 inganya na Kiyovu Sports nubwo nayo yari yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-1 ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba izigamye ibitego byinshi kurusha Kiyovu Sports.

 

 

Related posts