Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports Afhamia Lofti ugomba kuba umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, yasabye ubuyobozi abakinnyi yazaza agasangamo kugirango iyi kipe azayihe ibyo yifuza.
Hashize igihe ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda bitangaje ko ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha izaba irimo gutozwa na Afhamia Lofti umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse n’ab’ikipe ya Rayon Sports.
Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yakuyemo ikipe ya Mukura Victory Sports kugiteranyo cy’ibitego 4-3 mu gikombe cy’Amahoro, uyu mutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports yatangaje ko umwaka utaha ashobora kuzava muri iyi kipe bitewe n’ibintu bitandukanye abonamo kandi bitagenda neza.
Afhamia Lofti yavuze ko mu bintu bigomba gutuma atazaguma mu ikipe ya Mukura Victory Sports, uyu mutoza yari yatangaje ko ataguma gutoza ikipe idafite abayobozi gusa kugeza ubu Mukura Victory Sports yamaze kubona abayobozi bashya usibye ko nabo bashidikanwaho.
Uyu mutoza bisa nk’ibyamaze kurangira hagati ye n’ikipe ya Rayon Sports bitewe ni uko ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya Police FC mu mukino wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro, yagaragaye ari kumwe na Uwayezu Jean Fidel Perezida wa Gikundiro ubona ko baganira nk’abafitanye ubushuti bumaze iminsi.
Uyu mutoza nyuma yo kuba ashobora gutoza ikipe ya Rayon Sports amakuru dukura kubari hafi ye ngo ni uko yamaze kubwira ubuyobozi ko atatoza iyi kipe adafite abakinnyi 3 barimo Leandre Willy Essomba Onana, Joachim Ojera ndetse na Hertier Luvumbu Nzinga yabonye ari bo azubakiraho ikipe ye ikagera kure abafana bakishima
Afhamia Lofti ukomoka mu gihugu cya Tunisia, yageze hano mu Rwanda uyu mwaka benshi bibaza icyo agiye gukora muri Mukura Victory Sports itari yemerewe kugura abakinnyi ariko aragerageza kugeza ikipe ayigejeje mu myanya 10 ya mbere ndetse anageza iyi kipe muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro akurwamo n’ikipe ya Rayon Sports.