Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza Jose Mourinho yatangaje uburyo ibihugu byo muri Afurika bizatangira gutwara igikombe cy’Isi, Dore ibyo yasabye FIFA gukorera abakinnyi bakomoka muri Afurika

Umutoza w’umunyabigwi, Umunyaporutigali Jose Maria Dos Santos Felix Mourinho yazamuye igitekerezo cyashimwe na benshi mu banyafurika bakurikira iby’umupira w’amaguru. Ibyo Jose Mourinho yasabye FIFA gukorera abakinnyi bakomoka muri Afurika ni ukubabuza gukinira ibindi bihugu bitari ibihugu byabo by’amavuko, akemeza ko ibi bikozwe hashobora kugira ikipe yo kuri uyu mugabane itwara igikombe cy’Isi.

Uyu mutoza ufite ibikombe bishoboka mu makipe yaciyemo yose, kuva muri Porto y’i wabo kugeza muri As Roma arimo kugeza ubu, yasabye FIFA ko yahagarika abakinnyi bakomoka muri Afurika ikababuza gukinira ibindi bihugu bitari ibihugu byabo by’amavuko. Ibi ngo bigiye mu bikorwa, Afurika yatangira gutwara ibikombe by’Isi cyane ko kuva iki gikombe cyatangira gukinirwa nta kipe yo ku mugabane wa Afurika iragitwara. Usibye no gutwara igikombe cy’Isi, nta kipe yo muri Afurika iragera muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Igitekerezo cya Jose Mourinho cyashimwe na benshi mu banyafurika bakurikira iby’umupira w’amaguru, kuko hari menshi mu makipe y’ibihugu by’i burayi usanga agizwe n’umubare munini w’abakinnyi bakomoka muri Afurika. Nk’urugero, ikipe y’Ubufaransa iheruka gutwara igikombe cy’Isi giheruka, yarimo abatarenga batatu b’Abafaransa kavukire abandi ku kigero cyo hejuru ya mirongo inani ku ijana bakaba abakomoka muri Afurika. Barangajwe imbere na Kharim Benzema na Kylian Mbappé bafite inkomoko muri Algeria Paul Pogba wo muri Guinea n’abandi benshi.

Hari impamvu nyinshi zituma abakinnyi bakomoka muri Afurika bahitamo gukinira ibihugu bitari ibyo bakomokamo cyane cyane bagahitamo iby’i burayi. Muri izo mpamvu twavugamo iyo kuba akenshi kubera impamvu z’ubuzima usanga benshi bavukira mu bihugu ababyeyi babo bageramo ari abimukira, hari kandi ikindi cy’uko ibihugu by’i burayi bibaha amafaranga menshi kugirango bemere kubikinira kurusha ibihugu bakomokamo. Ikindi kikaba y’uko usanga ibihugu by’i burayi byarateye imbere mu mupira w’amaguru bifitemo amazina aremereye ku buryo kubikinira bitanga amahirwe yo kwigaragaza.

Jose Mourinho aho yatoje hose, ni umutoza benshi bashima ko atarangwaho n’irondaruhu rikunze kuranga benshi mu banyaburayi. Aho yaciye hose mu makipe yatoje usanga afite abakinnyi barenze umwe bakomoka muri Afurika. Didier Drogba, Michael Essien, Paul Pogba, Samuel Etó, Tammy Abraham, Emmanuel Adebayor, Mohammed Sarah, Romero Lukaku Boringori n’abandi benshi ni bamwe mu banyafurika bakoze izina mu mupira w’amaguru ku Isi nzima batozwa na Jose Mourinho.

Ntawe uzi nimba koko abakinnyi bakomoka muri Afurika baramutse bemeye gukinira ibihugu bakomokamo byatuma hagira ikipe yo muri Afurika itwara igikombe cy’Isi, ariko birazwi ko hari ibihugu byo muri Afurika bihomba abakinnyi bakomeye babikomokamo. Ibaze nawe Ńgolo Kante yasubiye muri Mali, Paul Pogba muri Guinea, Kharim Benzema na Kylian Mbappé bakajya muri Algeria. No mu baturanyi bacu b’abashingantahe ubuhamya babutanga neza kuko iyo Saido Berahino yemera kubakinira akiri mu bihe bye byiza yakabaye yaragize byinshi abafasha.

Related posts