Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umusore yatunguye abantu benshi yagiye kwakira agakiza murusengero agenda yitwaje urumogi rwa miliyoni 20.

Muri Kenya mu Ntara ya Nyandarua , haravugwa inkuru y’ umusore witwa Stephen Kamau , wakiriye agakiza yemera kwakira umwami Yesu Kristu nk’ umukiza mubuzima bwe.

Uyu musore biragaragara ko yiyemeje kureka iby’ isi byose agaharira ubuzima bwe kristu , yatunguye abantu ubwo yinjiraga murusengero yitwaje ibipfunyika by’ umurogi.

Uyu musore yatangaje ko urumogi azanye murusengero ashaka kugira ngo arutwikire imbere y’ imbaga y’ aba kristu.

Kamau avuga ko urumogi azanye ari urwo yari asanzwe acuruza rukaba ruhagaze agaciro ka miliyoni 20 Tsh.

Uyu musore yavuze ko yishimye cyane nyuma yo guhinduka no kuba umuntu mwiza mu baturage kandi akaba yiyemeje kugendera mu murongo mwiza nk’ umukristu.

Kamau yashimiwe n’ abayoboke bo muri iryo torero rye kuba yaragagaritse ubucuruzi bw’ urumogi kandi bamusaba kumvisha urundi rubyiruko kureka kwishora mu bucuruzi butemewe.

Related posts