Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biteye agahinda: Umusore wo mu Karere ka Nyanza yafashwe amaze kwica ihene 4 z’ umukecuru , inkuru irambuye

Ifoto igaragagaza inyubako y ‘akarere ka Nyanza

Umusore wo mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho kwica ihene enye ( 4) z’ umukecuru.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022 , mu Mudugudu wa Nzoga , mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Muyira ,wo mu Karere ka Nyanza.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke avuga ko abaturage bafatanyije n’ inzego z’ umutekano bafashe umusore witwa Nzayisenga w’ imyaka 23 y’ amavuko aho bikekwa ko yari amaze kwica ihene enye z’ umukecuru witwa Nyirabasatsi Julia w’ imyaka 72 y’ amavuko.

Muhoza Alphonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Muyira , yatangaje ko uriya musore yari agamije kuziba.

Yagize ati“ Bikekwa ko yari agamjje kuziba bibanzirizwa n’ ubugome ubwo kuzica.

Amakuru avuga ko uyu musore yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi iri Kibirizi muri aka Karere ka Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Muyira yakomeje avuga ko uriya musore atari azwi muri uriya mu Mudugudu , kandi ko nta makimbirane yari azwi ari hagati ye n’ umukecuru wiciwe ihene. Ati“ Turashimira abaturage bagize uruhare ukekwa agafatwa bityo bakomeze bicungire umutekeno buri wese abe ijisho rya mugenzi we”.

Ihene uwo musore yafatanywe ubwo yari amaze kuzica

Ivomo: Umuseke

Related posts