Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umusore wasajijwe n’urukundo akunda Miss Naomi yatangaje ibintu bikomeye bishobora gukora kuri uyu mukobwa

Urukundo n’inzira ndende ishobora kubamo ibisitaza byinshi, sikenshi cyane uzasanga abantu bakundana urukundo rwabo rukaramba hatajemo abantu babarwanya bifuzako batandukana.

Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomi amaze igihe kirekire ari murukundo n’umusore wo mugihugu cya Ethiopia.
Uyu musore ukundana na Miss Naomi yitwa Michael.

Abo bombi inkuru y’urukundo rwabo iratangaje kuko bahuye bataziranye, bijya gutangira Michael yaje mu Rwanda gusura abantu bari baramenyanye maze ahageze bamubaza niba afite gahunda yo kuzashinga urugo Michael yavuzeko afite iyo gahunda mumyaka izaza maze abo izo nshuti za Michael zimubwirako bamuhuza nabakobwa bibyamamare bafite umushinga umeze nkibyo akora.

Nyuma yaje guhura na Miss Naomi ariko Naomi akaba yari yaramubonye mbere maze agatangira ku mukunda, Michael agihingutsa ibyo gukunda Naomi yahise abyemera atazuyaje maze urugendo rw’urukundo rwabo tutangirira aho.

Muri iyiminsi kumbuga nkoranyambaga hagaragaye umusore uvuga ko akunda Miss Naomi ndetse ko yamusariye.

Uyu musore wamamaye cyane kurubuga rwa Twitter nka Kavukex.

Kavukex mumagambo ye yagize ati ” Imwe mu nkuru zizanshimisha nukumvango Miss Naomi yatandukanye n’umukunzi we baborokanye ndetse n’amafoto bafitanye bayasibye, icyogihe nzajya murusengero nshime Imana ndetse nge no mukabari nywe inzoga zamoko yose”

Uyu musore yavuzeko natabana na Miss Naomi aziyahura Kandi akaba atazasiga uyu musore ukunda nawe.

Nyuma yo gutangaza ibi abantu batangiye kumwibasira bamubwira ko abafitiye ishyari Kandi akaba akurikiye amafaranga ya Naomi no kwamamara kuburyo bumworoheye.

Cyakora Miss Naomi ntakintu aratangaza kuribi byavuzwe n’uyu musore.

Miss Naomi n’umukunzi we Michael bakaba baratangiye gukundana kuri 2021 ndetse bakaba bitegura kurushinga.

Related posts