Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umusore w’ i Karongi yagiye kurya ubuzima mu Kivu birangira aburiyemo ubuzima!

 

Mu Mudugudu wa Kabeza , Akagari ka Kibilizi, Mu Murenge wa Rubengera , mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y’ umusore wagiye koga mu kiyaga cya Kivu birangira aburiyemo ubuzima.

Inkuru mu mashusho

Ni inkuru yemenyekanye mu gitondo cyo ku wa 07 Nyakanga 2023.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari mu kugero cy’ imyaka 22 y’ amavuko nk’ uko ikinyamakuru Igihe dukesha ino nkuru cyabitangaje.

Nkusi Medard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, ko uyu musore witwa Mizero Ignace yari atuye mu Mudugudu wa Kamusanganya mu Kagari ka Kibilizi.Yasabye abaturage basura aka gace kujya bitwararika mu gihe bashaka kujya koga. Yagize ati “Ubutumwa twaha abaturage n’abagana umurenge ni ukubabuza kwishora mu Kivu bagiye koga kandi batabizi. Abazi koga icyo tubagiraho inama ni ukujya bogera ahabugenewe bakirinda kujya kogera ahantu hatazwi, kandi bakirinda kujya mu Kivu batambaye ijire”.

Tariki 4 Nyakanga saa Yine za mu gitondo ni bwo Mizero yajyanye na bagenzi be koga agezeyo ahita arohama. Abo bari bajyanye koga batabaje abasanzwe bamenyereye kongera mu Kivu bavuga ko aho yazimiriye batajyamo kumutabara kuko amazi yaho yijimye.

Abaturage babonye umurambo we bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, banabimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro Bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.Mizero Ignace yabanaga na nyina gusa kuko se yitabye Imana.

 

Related posts