Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Mugisha Gakuba David ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we Ngabo Eric amugonze n’imodoka.Bivugwa ko Mugisha David na Ngabo Eric bomb ari Abanyarwanda babaga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse basanzwe baziranye. Bari mu Rwanda mu biruhuko .
Bivugwa ko ubwo bari i Kigali hari ibyo batumvikanyeho bishingiye ku mukobwa umwe muri bo yateretaga.Ibyo ngo byaje gukurura umwuka mubi hagati y’abo bombi noneho muri iki cyumweru ubwo bari muri kamwe mu kabari i Kigali bo n’urundi rubyiruko rw’inshuti zabo batangira gushyamirana bikomeye.
Bamwe muri urwo rubyiruko bari kumwe bavuze ko byamaze akanya abo bombi bashyamirana bigera ubwo Mugisha abwira Ngabo ko azamwica ndetse aza no kwinjira mu modoka aramugonga agwa hasi asubira inyuma arongera amuca hejuru.
Nyuma y’iryo bara ngo Ngabo ntiyigeze ava mu modoka yahise akomeza aragenda aho bivugwa ko yahise ajya kwishyikiriza inzego z’umutekano.Nyuma haje kuza imbangukiragutabara itwara Ngabo ariko abamubonye bavuga ko yahageze yamaze gushiramo umwuka.
Urupfu rw’uwo musore rwakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga haba muri urwo rubyiruko rwari ruhari ibyo biba n’abandi bagaragaza ko Mugisha akwiye gukanirwa urumukwiye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry yahamirije IGIHE ko Mugisha yatewe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Ngabo Eric.Yagize ati “Tariki ya 23 Mutarama 2026, RIB yafunze Mugisha David Gakuba akaba akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ngabo Eric. Uregwa Mugisha David Gakuba ubu afungiye kuri RIB Stasiyo ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.”Ingingo ya 107 y’Itegeko ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.
