Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umusore n’umukobwa bafashwe basambana bakubiswe iz’akabwana mu ruhame (video)

Kuri interineti hari video yakwirakwiye iturutse muri Ghana, igaragaza umusore n’umukobwa bari gukubitwa iz’akabwana, ni nyuma y’uko hagaragaye amashusho yabo bari gusambana ndetse agakwirakwira hose ku mbuga nkoranyambaga, ibi rero ngo bihabanye n’umuco gakondo wo muri aka gace ka Wa.

Bijya gutangira ngo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’uyu musore n’uyu mukobwa bari gusambana, aya mashusho yabonywe na benshi bo muri aka gace bakomokamo ka Wa ndetse binababaza abakuru muri aka gace, byatumye biyemeza kubashakisha ngo babaryoze igituma barenga ku muco bagakora amahano barangiza bakanabikwiza hose ku mbuga nkoranyambaga.

Ubundi mu busanzwe amakuru avuga ko uyu mukobwa asanzwe akora umwuga wo kwicuruza uzwi nk’uburaya, bivugwa ko ariwe wishyiriye aya mashusho kuri interineti. Ni amashusho yababaje benshi mu batuye aka gace ka Wa biganjemo abayisilamu. Amashusho akimara kujya hanze ngo abaturage bahise biyemeza guhigisha uruhindu aba basambanyi ngo babahane kubwo kurenga ku muco.

Cyera kabaye abagaragaye mu mashusho basambana uko ari babiri baje gufatwa, abaturage babacira igihano cyo gukubitirwa mu ruhame kugirango bitange isomo no ku wundi wese wagerageza gukora ibikorwa nk’ibyo. Babashumitse ku giti maze si ukubahondagura bivayo. Aya mashusho bari kubakubita nayo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo twitter, maze ateza impaka, bamwe bavuga ko bagombaga kunyuzwa imbere y’ubutabera bakaryozwa icyaha bakoze, ariko ku rundi ruhande benshi bashimye iki gihano cyo kubakubita ngo kuko nicyo cyari kibakwiriye.

Muri aya mashusho yagaragaye bari gukubitwa n’abaturage bo muri Wa, umuhungu yakubiswe ibiboko bigera ku icyenda, mu gihe umukobwa we yakubiswe ibutabarika.

Reba amashusho abaturage bari kwihanira umusore n’umukobwa bafashwe basambana

Related posts