Umusirikarekazi wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ari mu mazi abira nyuma yo gushyira hanze ifoto imugaragaza ahoberana n’umukunzi we.Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira ni bwo Adjudant Sarah Ebabi Ebadjara yatawe muri yombi, mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisirikare.Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira ubu bushinjacyaha bwamusabiye imyaka 10 y’igifungo, bumushinja kugaragaza imyitwarire inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire akwiye kuranga ingabo za Congo Kinshasa.
Ni nyuma yo gushyira ku rubuga rwe rwa Tiktok amafoto n’amashusho amugaragaza ahoberana n’umukunzi we biteguraga kurushingana mu mpera z’iki cyumweru nka ‘Save the Date’.Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira ari bwo ubutabera bwa gisirikare bufata umwanzuro ku rubanza uriya musirikarekazi aregwamo.
Hagati aho itabwa muri yombi rya Ebabi ryakuruye impaka ndende mu banye-Congo, bibaza impamvu yafunzwe mu gihe hari bamwe muri ba Jenerali bo mu ngabo z’iki gihugu (hagarutswe cyane kuri Général-Major John Tshibangu) bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bakora ibidakwiye ntibabiryozwe.
