Umusirikare wa Leta ya Congo  ufite imyaka 102 agiye guhabwa ishimwe rihabwa abakomeye ku Isi

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yijeje umudali w’ishimwe umusirikare wo mu ngabo za kiriya gihugu umaze imyaka 78 mu gisirikare.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo, ni bwo Minisitiri Muadiamvita yakiriye 1er sergent-major LUHEMBWE ALFANI bagirana ibiganiro.Uyu mukambwe w’imyaka 102 y’amavuko kuri ubu umaze imyaka 78 mu gisirikare, kuri ubu aracyari mu kazi dore ko akorera muri Kisangani.

Minisiteri y’Ingabo za RDC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko Minisitiri Me Guy Kabombo Muadiamvita ubwo barimo baganira yamusezeranyije ko mu minsi iri imbere azamwambika umudali w’ishimwe, mu rwego rwo kumushimira kuba yarabereye igihugu indahemuka.

Minisitiri w’Ingabo za RDC ari muri Kisangani, aho yasuye Ingabo zitegura kurwana na M23 mu gihe yaba isatiriye uyu mujyi umaze igihe wifashishwa mu kugaba ibitero byo mu kirere kuri ziriya nyeshyamba.