Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umusirikare ukomeye muri FARDC yamaze kwinjira mu mutwe wa M23. Soma inkuru irambuye.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’ umusirikare wahoze afite ipeti rya Colonel mu Gisirikare cy’ iki gihugu ,FARDC yamaze kwinjira mu mutwe wa M23.

Amakuru avuga ko Bernard Maheshe Byamungu wahoze afite ipeti rya Coloneli muri FARDC, yavuye i Kinshasa kuva ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize tariki ya 17 Nzeri 2022, ngo uyu musikare yamaze kujya kwifatanya n’ umutwe wa M23 uri mu Mujyi wa Bunagana wo muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru umaze amezi atatu uri mu maboko y’ uyu mutwe.

Uyu wahoze ari umusirikare mukuru mu gisirikare cya Congo yari inshuti na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu 2021 baza kudacana uwaka ndetse aza gufungirwa muri gereza ya Makala aho yamazemo imyaka irindwi(7), icyo gihe yari yafunzwe azira gukora n’ umutwe wa M23 mu buryo bwo kuwuha intwaro ndetse no gukorana n’ abawushinze.

Muri 2019 nibwo yaje gufungurwa ku bw’ imbabazi za Perezida Félix Tshisekedi, ahabwa amabwiriza yo kutarenga umujyi wa Kinshasa.ubwo yari amaze gufungurwa yashyiriweho maneko yo Kumenya uburyo yinyagambura kugira ngo atazacika, ariko byaje kurangira anyuze mu rihumye inzego z’ ubutasi.

Nk’ uko amakuru akomeza avuga ngo Bernard Maheshe Byamungu yavuganaga na Gen Sultan Makenga uyobora abarwanyi ba M23 mu buganiro byateguraga guhirika ubutegetsi.

Related posts