Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umusaza w’imyaka 80 ari mu munyenga w’urukundo rw’umukobwa w’ikizungerezi ukiri muto avuga ko we yamwihebeye.

Mu gihugu cya Uganda haravugwa y’umusaza w’imyaka 80 y’amavuko witwa Jemba Godfrey Matte ko ari mu rukundo n’umukobwa muto avuga ko ariwe nzozi ze.

Rimwe na rimwe abantu barakunda ariko batazi neza icyo urukundo ari cyo,Urubyiruko rw’iki gihe hafi ya rwose rugira urukundo ruba rutangaje.Niba ukoranye imibonano n’umuhungu wiza cyangwa umukobwa mwiza ntabwo bisobanura ko umukunda,Niba ukunda umuntu uramwihanganira,niba ukunda umuntu ntushobora kumurakari ku busa kandi niba ukunda umuntu ushobora kumurinda ukoresheje buri kimwe cyose ufite,bityo ibaze wowe ubwawe na none uti “ese ndamukunda ?”.

Bamwe bavuga ko urukundo ari impumyi abandi bakakubwira ko rutabaho gusa aba bombi batunguye benshi, aho mu gihugu cya Uganda haravugwa y’umusaza w’imyaka 80 y’amavuko witwa Jemba Godfrey Matte ko ari mu rukundo n’umukobwa muto avuga ko ariwe nzozi ze.

Uyu musaza uri mu rukundo n’umukobwa muto akomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ahasakajwe amafoto ari kurya ubuzima ku mazi n’uyu mwari arusha imyaka irenga 60.

Ni umukobwa, uyu musaza avuga ko ari ingaragu yaje kwemeza ko aryohewe n’umukobwa waje kumunezeza nyuma yo gutandukana n’umugore we babyaranye abana 11.

Kuri ubu biragaragara ko uyu musaza yishimiye ibihe arimo kurusha ibindi bihe yagize bya mbere,aho gushyingirwa aribyo ashyize imbere.

Gushyingiranwa biba ari urundi rugendo rurerure rw’ubuzima umuntu aba atangiye kuko bisaba ko uwo mubanye muzatandukanywa n’urupfu.

Uyu musaza ukora umwuga w’ubuhinzi i Kyerima muri Kayunga mu gihugu cya Uganda ubu ari kurya ubuzima n’umukunzi we mushya kuri Freedom city aho bagaragaye bari kuri pisine no muri sauna.

Related posts