Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuraperi ukomeye yatangiye guteza utwe nyuma y’uko inzara irimo kumunogonora

 

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika P.Diddy yashyize ku isoko inzu ye iherereye i Beverly hills, iyi nzu ihagaze agaciro ka miliyoni 61 z’amadorari, icyakora igurishwa ry’iyi nzu ntirivugwaho rumwe bitewe n’ibibazo uyu mugabo amazemo iminsi.

Sean Combs uzwi nka Diddy yashyize inzu ye iherereye muri Beverly Hills ku isoko ku kugaciro ka miliyoni 61 z’amadolari ( arenga miliyari 80 z’amanyarwanda), nk’uko ikinyamakuru Page Six kibitangaza.
Nubwo hari ibihuha bivuga ko uyu muraperi yiteyashakaga kugurisha umu iyi nzu mu ibanga , ubu inzu yashyizwe ku isoko ku karubanda amakuru aturuka hafi ya Diddy avuga ko kugurisha iyi nzu bitatunguye abantu ba hafi y’uyu mugabo, nubwo aherutse kugwirwa n’amahano.

 

Icyakora iyi nzu iheruka kugenzurwa n’ishami ry’umutekano mu gihugu muri Werurwe mu rwego rw’iperereza, nubwo Diddy atigeze aregwa ikintu na kimwe.
Iyi nyubako iherereye muri Triangle izwi cyane ya Platinum, muri Los Angeles, aho abaturaniye iyi nzu ari ibyamamare nka Kylie Jenner hamwe n’umunyabwenge mu ikoranabuhanga Evan Spiegel. Diddy yaguze iyo nzu mu myaka 10 ishize ayiguze akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari.

 

Inzu y’amagorofa abiri ifite uburebure bwa metero kare 13.000, ifite ibintu byiza cyane nk’ubusitani bwiza, pisine igezweho , ikibuga cya basketball, hamwe na sare ya sinema ishobora kwakira abashyitsi 35.

Related posts