Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umupolisi , yasize abwiye amagambo akomeye inshuti ze nonese basanze yirashe yashizemo umwuka

Umusore ukiri muto w’ imyaka 24 y’ amavuko yasanze yashizemo umwuka bigakekwa ko yaba yiyahuye.

Uyu musore amakuru avuga ko yari umupolisi ukorera mu Karere ka Rulindo, aho bivugwa ko yasanzwe yirashe ,agahita apfa.

Ubwo  iyo nkuru yakababaro yamenyekanaga urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha , RIB ,  rwahise ruhagera rutangira gukora iperereza.

CP John Bosco Kabera ,  Umuvugizi wa Polisi ,  yemeje aya makuru , aho yabwiye UMUSEKE dukesha ino nkuru ati Yego, hari umupolisi wirashe. Impanvu yabimuteye ntiramenyekana. Turimo gukora iperereza.

Uyu nyakwigendera amakuru avuga ko yasize asezeye inshuti ze, hari uwo yasize abwiye ko amufasha telefoni ye ikagera ku muntu w’inshuti ye (uyu ari no mu bo yasezeye agaragaza ko bari inshuti cyane).Ati Icyo kintu kirihutirwa, uzayihe (….), ntabwo nkubwiye ngo uzayihe umuvandimwe wange.”

Andi magambo nyakwigendera yabwiye inshuti ze asa n’uzisezera, abwira abantu bamugiriye akamaro bose ko yabakundaga, n’abo bamenyaniye mu masomo ya gipolisi akabasezera.

Hari n’aho agaragaza kwiheba ati Muri ubu buzima nta byishimo byinshi nasanzemo, ariko bikeya nagize wabigizemo uruhare (abwira inshuti ye)….”

Reba inkuru mu mashusho

Mu bo yasezeye harimo n’umubyeyi we ati Ndagukunda Mama wambereye intwari cyane, sinabona byinshi nakubwira, ariko umbabarire.”Yasabye inshuti ze kugira intego ku isi, ati Icyo nagira ngo mbabwire guys, ba hano ku isi ufite intego kuko kutagira intego biganisha ku rupfu, kandi mwirinde guhemuka by’umwihariko amafaranga ntagatume uhemuka.”

Kugeza ubu nta muntu wabashije kumenya icyatumye nyakwigendera yirasa , kuko mu byo yanditse nta mpamvu yagaragaje.

Related posts