Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umupolisi yarashe umugore we ahasiga ubuzima na we ahita yiyahura nyuma yo kumenya icyo yari agiye kumukorera giteye ubwoba. Soma inkuru yose

Mu gihugu cya Zambia haravugwa inkuru y’ umupolisi w’ imyaka 28 , witwa Albert Kamasumba , wishe arashe uwahoze ari umugore we , witwa Deborah Kasakula , mbere y’ uko nawe yiyambura ubuzima.

Uyu mupolisi arashinjwa kwica uyu wahoze ari mugore we , mu rugo rw’ ababyeyi be ku wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022, nyuma yo kumenya ko agiye gushakana n’ undi mugabo.

Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaze amezi make baratandukanye kandi ko uyu mugore yari yaragarutse ku bana n’ ababyeyi be mu mujyi wa Kawama muri Ndola, nk’ uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bibitangaza, icyakora , ngo uyu mupolisi akimenya ko uyu mugore ategenya kurongorwa n’ undi mugabo i Kitwe , yagize uburakari no gufuha gukabije ahita amusanga iwabo aramurasa ndetse n’ undi muntu wo mu muryango we , bikekwa ko ari murumuna we , mbere y’ uko na we afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Umupolisi bakoranaga yatangarije itangazamakuru ati. “Biravugwa ko nyuma yo kuva ku kazi uyu munsi [kuwa kabiri w’iki cyumweru],yagiye mu rugo rw’umugore i Kawama aramurasa we na murumuna we, nyuma ahungira kuri sitasiyo ya polisi ya Pamodzi ariyahura.”

Amakuru akomeza avuga ko ubwo uwo mupolisi yari amaze gukora ayo mahano yaje ku biro byabo , aha telefone umupolisi mugenzi we amusaba kuyishyikiriza umuntu uraza kuyitwara. Yahise asohoka bagenzi be ntibakeka icyo agiye gukora.

Nyuma y’ iminota mike cyane nibwo bahise bumva urusaku rw’ amasasu hanyuma bihutira kujya kureba , basanga aryamye mu kidendezi cy’ amaraso hafi y’ umugezi. Aba bombi basize umwana w’ umwaka umwe gusa.

Related posts