Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umunyeshuri wari uri gukora ikizamini cya Leta byamwanze mu Nda  akurayo agafone , atangira gusubiza nk’ uwabimize none yatawe muri yombi umugambi yatangiye atawusoje

Mu Karere ka Musanze ,  haravugwa inkuru yatunguye benshi naho umunyeshuri wari uri gukora ibizamini bya leta ari umukandida wigenga wakoreraga ibizamini mu ishuri rya Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri riherereye mu Murenge wa Muhoza wo muri aka Karere, yafashwe afite telefone ari gusoma ibibazo n’ ibisubizo mu kizamini cya Leta mu isomo ry’ Ubukungu  Principles of Economics cyarimo gukorwa.

Inkuru mu mashusho

Uyu yakoraga ikizamini mu Ishuri rya ESIR i Musanze, yari afite numero imuranga Reg 43PCACCO302023.Ku wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023 nibwo uriya mukobwa yafatanywe ikizamini kuri telefone ari mu cyumba cy’ibizamini, arimo kureba ibibazo n’ibisubizo by’ikizamini cya Principles of Economics cyarimo gukorwa.

Nyuma yo gufatanwa iyo telefoni yarebagamo ibisubizo by’icyo kizamini, hakozwe igenzura basanga bihuye neza n’ibyabajijwe.Uyu wafashwe yavuze ko ikizamini bagihawe n’umwalimu utuye i Rubavu, akunyujije kuri groupe ya Whatsapp iriho abantu 19 na bo bari bari gukora icyo kizamini.

Inzego za Polisi na RIB zikomeje gukurikirana ngo hamenyekane ukuri kwabyo n’abashobora kuba bagihawe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu uwafashwe yashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe iperereza.Yagize ati Yego nibyo ari kuri Police Station Muhoza ari mu maboko ya RIB.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini mu mashuri y’uburezi bw’ibanze n’amashuri y’ubumenyingiro Camille Kanamugire, yavuze ko aya makuru yamugezeho ariko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana ngo hamenyekanye ukuri kwayo.

Related posts