Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
AmakuruUbuzima

Umunyeshuri wa Kaminuza yishwe n’amashanyarazi ubwo yari mu nzu yari acumbitsemo

Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza ya Nkwame Nkrumah University of Science and Technology yo mu gihugu cya Ghana yapfuye yishwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yari mu nzu yari acumbitsemo kuri iri shuri rikuru.

Bernice Akyeama Baa yari umukobwa wigaga muri iyi Kaminuza ya Nkwame Nkrumah University of Science and Technology (NKUST). Biravugwa ko yishwe n’amashanyarazi ubwo yari mu bwogero bwo mu nzu yari acumbitsemo nk’unko amakuru y’ibanze abivuga n’ubwo hatarakorwa iperereza ku rupfu rwe.

Akyeama Baa yigaga mu mwaka wa nyuma mu ishami rya Metallurgical Engineering, biravugwa ko ubwo yiteguraga koga ari mu bwogero bw’inzu yari acumbitsemo akodesha aribwo yakubiswe n’amashanyarazi ahagana saa mbili n’igice za mu gitondo kuwa gatatu w’icyumweru gishize.

Akimara gukubitwa n’umuriro, uyu munyeshuri bahise bamwihutana kwa muganga ariko birangira abaganga batabashije kumutabara nyuma y’igihe gito bitangazwa ko yashizemo umwuka. Inshuti n’umuryango bakomeje koherereza ubutumwa bw’ihumure ku muryango w’uyu munyeshuri wendaga gusoza amashuri ye ariko bikaba birangiye yishwe n’amashanyarazi.

Related posts