Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Umunyamakuru wa Goodrich Tv yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Jean Claude Nsengimana yitabye imana

Umunyamakuru wa Goodrich TV, witwa Jean Claude Nsengimana wakoraga mu kiganiro Impamba y’ umunsi yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022.

Amakuru avuga ko kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022, uyu Munyamakuru yiriwe ari muzima ndetse ko ntakibazo na gito yari afite, ngo yapfuye nyuma yo kujya kuryama bisanzwe.

Amakuru y’ urupfu rwa Jean Claude Nsengimana yamenyekanye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022, saa yine z’ ijoro zirengaho iminota ( 22:16), nk’ uko Ikinyamakuru Umusemburo.com cyabitangaje.

Jean Claude Nsengimana wakoraga mu kiganiro Impamba y’ umunsi kuri Goodrich TV , benshi bari bamuzi ku izina rya Bright.

Bamwe mu bakora umwuga w’ Itangazamakuru , bashenguwe n’ urupfu rwa mugenzi wabo , bamwifuriza kugira iruhuko ridashira.

Uyu munyamakuru wa Goodrich TV yitabye Imana nyuma y’ ukwezi kumwe undi Munyamakuru wari ufite izina rikomeye cyane mu Rwanda , Celestin Ntawuyirushamaboko atabarutse azize uburwayi.

Celestin Ntawuyirushamaboko wakoreraga BTN TV, yatabarutse ku wa 15 Mata 2022, aho yari arwariye mu bitaro bya Kibagabaga.

Tariki 7 Mata 2022, undi Munyamakuru Herman Ndayisaba wakoreraga Ikigo cy’ Igihugu cy’ Itangazamakuru RBA, na we yitabye Imana azize uburwayi bw’ igisukari( Diabetes ) yari amaranye igihe.

Abanyamakuru batatu bitabye Imana mu gihe kitageze mu kwezi kumwe n’ igice, bikaba bikomeje gutuma bamwe mu bakora uyu mwuga bashengurwa n’ impfu za bagenzi babo.

Related posts