Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umunyamakuru w’ Umunyamerika yafatiwe muri RDC ashinjwa kubonano n’ imitwe yitwaje intwaro.

Umunyamakuru w’ Umunyamerika witwa , Stavros Nicolas Noarchos, yatawe muri yombi n’ inzego zishinzwe iperereza muri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahinjwa guhura n’ imitwe yitwaje intwaro mu Majyepfo y’ Uburasirazuba bw’ iki gihugu nk’ uko VOA dukesha ino nkuru ibivuga.

Amakuru avuga ko uyu munyamakuru yafatanywe na Mugenzi we wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nyakanga 2022 i Lubumbashi bajyanwa i Kinshasa mu Murwa Mukuru w’ igihugu.

Stavros Nicolas Noarchos yatawe muri yombi n’ inzego zishinzwe iperereza muri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Niarchos afungiye mu biro bishinzwe iperereza i Konshasa nk’ uko umwe mu bayobozi mu nzego za leta ya RDC abivuga.

Uyu munyamakuru watawe muri yombi afite imyaka 33 akaba yari asanzwe yandika mu binyamakuru byo muri Amerika nka’ The Nation’ na The Yorker’. Ashinjwa ko yabonanye n’ abarwanyi bitwaje intwaro barimo Bakata Katanga.

Related posts