Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umunyamakuru ushinjwa gutukanira mu ruhame yakatiwe gufungwa imyaka itatu.

Nkundineza Jean Paul yahamijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge Ibyaha birimo gutukanira mu ruhame no guhohotera umutangabuhamya,bityo rumuhanisha Igifungo cy’Imyaka itatu n’Ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ya Miliyoni imwe n’ibihumbi Ijana.

Ku mugoroba wo kuwa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2023 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wigenga, Nkundineza Jean Paul,

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko Nkundineza akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Uru rwego rwakomezaga ruvuga ko “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza ryari rikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwa Prince Kid wari uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu, Jean Paul, yakoresheje imvugo iganisha ku kuba “Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016 ari we wabigizemo uruhare.

Nkundineza yanabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri shene ya Youtube, avuga ko yari asanzwe azi ibibazo Mutesi Jolly yari afitanye na Prince Kid.

Ati “Nk’umuntu wari uzi ibibazo byabaye hagati ya Mutesi Jolly na Prince Kid, naravuze nti “uramutsinze, uramugaritse, genda wisengerere, …ugende umurye.”

Tariki 20 Werurwe nibwo Jean Paul Nkundineza yagejejwe imbere y’ubutabera maze Ubushinjacyaha bumusabira guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, kubera ibyaha akurikiranyweho byo gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga ndetse no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha.

Urubanza rwasomwe kuri uyu wa 18 Mata 2024 ahagana mu ma saa kumi nibwo unucamanza bwamuhamije ibyo aregwa ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni imwe n’ibihumbi ijana.

Related posts