Ndahiro Valens Papi wamamaye cyane mu itangazamakuru ukorera BTN TV byumwihariko, kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 yavuze ko yababajwe cyane n’umukozi w’ Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) , mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Niboye.
Uyu munyamakuru yavuze ko ubwo yarari gutara inkuru mu Murenge wa Niboye, ahantu bari gusenyera abaturage bavuga ko bubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko abaturage bakagaragaza ko hari ibaruwa y’umujyi igaragaza ko abo baturage bashobora kwisanira. Ariko umwe mu bahafite inzu, agaragaza ko yatswe miliyoni 3frw n’ushinzwe imyubakire ku Karere, umusaza uhari akavuga ko yasabwe ruswa ya 3000 frw na Dasso ku rwego rw’Umurenge, bayabima bakavuga ko ariyo ntandaro yo kuvuga ko bitemewe, bikabaviramo gusenyerwa.”
Akomeza avuga ko bari bahamagawe nk’itangazamakuru, ngo bagaragaze akarengane ko gusenyerwa, ariko ngo yari abizize kuko DASSO yahise imwataka.
Yagize Ati “ Dasso yahise atambuka, nta kintu na kimwe yambajije, yahise atangira kuniga.Ibyabaye byantunguye ariko bamwe mu ba DASSO bari aho , bari babiri bakoze ibyo , bari nyambuye mikoro, barazinsubiza ndagenda, umu Dasso umwe yankubise ingumi ku munwa, ndakomereka ariko nta gikoresho cyamenetse.”
Ndahiro yakomeje asaba ko uyu mu DASSO yahanwa kandi bakajya borohereza umunyamakuru mu kazi ke ko gutara inkuru.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko inzego ziri kubikurikirana .
Ivomo: Umuseke.rw