Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yakoreye ibintu bitunguranye ku mazi. Reba na we amafoto y’ uko byari bimeze

Cyuzuzo Jeanne d’ Arc , umunyamakuru ukomeye mu Rwanda kuri Radio Kiss FM ,yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ” Bridal Shower” aho byari byitabiriwe na bimwe mu byamamare bikomeye mu Rwanda.

Uyu munyamakuru asigaye anamenyerewe cyane mu kiganiro ‘ Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’ u Rwanda , aritegura kurushingana n’ uwo bamaze igihe bakundana Thierry Eric Niyigana uherutse ku musaba ko yazamubera umugore undi na we akabisamira hejuru.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasangije abamukurikira amafoto y’uyu muhango aho yagaragaje amarangamutima ye ku bwo kuba inshuti ze zamushyigikiye.Ati “Ku nshuti zanjye zidasanzwe. Mwakoze cyane !! mwatumye ngira ibihe byiza mu bukumi bwanjye.”Uyu muhango ukaba witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ariko n’ubundi byiganjemo abo mu gisata cy’itangazamakuru abarizwamo.

Ntabwo haramenyekana igihe ubukwe buzabera gusa bivugwa ko uyu mwaka ugomba kurangira akoze ubukwe.

Bibaye nyuma y’uko mu Kuboza 2021 ari bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.Uyu munyamakuru yakoreye ibitangazamakuru birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’ uko yerekeza kuri Kiss FM ubu arimo gukoreraho.

Cyuzuzo yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi

Related posts