Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy gutara inkuru ku mupfumu byari bimukozeho

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy ukorera BTN TV ibyo yahuriye nabyo ku mupfumu ni agahomamunwa. Uyu munyamakuru gutara inkuru ku mupfumu byari bimukozeho kuko yaje gutezwa inzuki n’uyu mupfumu utifuzaga kubona umunyamakuru mu rugo rwe.

Inkuru dukesha Bwiza.com ivuga ko ibi byabereye i Rubavu aho uyu munyamakuru yari yagiye gutara inkuru nyuma yo kumenya ko hari abaturage bo mu mudugudu wa Nyarubande, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Nyakiriba babangamiwe ndetse bagaterwa impungenge n’inkono z’umupfumu wo muri ako gace zihora zaka umuriro.

Uyu munyamakuru rero ngo yeguye ibikoresho bye akoresha mu gutara amakuru yerekrza muri ako gace. Amakuru avuga ko yagiye mu rugo rw’uwo mupfumu aherekejwe n’abaturage bo muri ako gace ka Nyarubande. Bakihagera ngo umunyamakuru yibwiye uwo mupfumu amubwira ko ikimugenza ari amakuru ashaka kumusobanuza ku bijyanye n’akazi ke k’ibupfumu.

Uyu mupfumu ngo ntabwo yishimiye kubona uyu munyamakuru mu rugo rwe, niko kumusubiza ati” Umva nkubwire rero umva nkubwire, jyewe nta banyamakuru nshaka hano. Urumva? Nta banyamakuru nshaka”.

Nyuma yo kumubwira aya magambo ngo inzuki zahise zirukankana uyu munyamakuru n’abaturage bari bamuherekeje bose bakizwa n’amaguru bariruka. Ndahiro Valens Papy ni umunyamakuru ukunzwe na benshi kubera uburyo atara inkuru zidasanzwe ndetse n’uburyo azitangazamo bwihariye.

Ni inkuru dukesha Bwiza.com

Related posts