Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Umunyamabanga wa Leta muri leta zunze ubumwe za Amerika Anthony Blinken yavuze ko Amerika ihangayikishijwe no kuba u Rwanda rutera inkunga M23

Mu ruzinduko arimo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umunyamabanga wa Leta muri leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Anthony Blinken yavuze ko igihugu cye gihangayikishijwe no kuba u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uyu mutegetsi wo mu rwego rwo hejuru muri Leta zunze ubumwe za Amerika yemeje ko raporo iheruka kugarukwaho cyane ya UN ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 ibiyirimo ari ibyo kwizera. Yavuze ko Leta ya Amerika ihangayikishijwe no kuba u Rwanda rutera inkunga uyu mutwe.

Bwana Blinken yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aribyo byatumye agirira uruzinduko muri aka Karere ngo aganire na Perezida Felix Tchisekedi wa Congo ndetse na Paul Kagame w’u Rwanda.

Kuva M23 yakongera kwisuganya ikubura intambara hagati yayo n’ingabo za Leta ya Congo FARDC muri uyu mwaka, inshuro nyinshi Leta ya Congo yashinje u Rwanda kuba inyuma y’uyu mutwe ruwutera inkunga ibirego u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ahubwo rugashinja Leta ya Congo gukorana na FDLR ishaka guhungabanya umutekano warwo.

Mu minsi ishize nibwo ibiro ntaramakuru bya Reuters na AFP byatangaje ko bifite kopi ya raporo y’impuguke za UN y’amapaji 131 igaragaza ibimenyetso simusiga byerekana uburyo u Rwanda rwagiye rutera inkunga umutwe wa M23. U Rwanda rwahakanye ibiri muri iyi raporo ruvuga ko igihe ikibazo cya FDLR iri muri Congo kititaweho ngo kibonerwe umuti bizagorana ko umutekano uboneka muri aka Karere.

Uyu munyamabanga wa Leta muri leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Anthony Blinken ari mu ruzinduko ku mugabane wa Afurika, aho yahereye muri Afurika y’epfo agakurikizaho Repubulika iharanira Demokarasi ya akazasoreza uruzinduko rwe mu Rwanda. Bimwe mu byitezwe azaganiraho n’u Rwanda birimo ikibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, icya Paul Rusesabagina ufungiye mu Rwanda n’ibindi.

Related posts