Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umunsi mubi kubanyabigwi, iyi tariki ikomeje gutwara benshi.

Iteka abantu baba bifuza ko bahorana nabo bakunda, nyamara siko akenshi bigenda kuko harigihe Imana yisubiza abantu bayo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kanama 2023 mumasaha ya gitondo nibwo hasakaye inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wareze Dj Drizzy
azize indwara ya asima.

Uyu musore w’umuhanga mu kuvanga imiziki mu Rwanda umaze kubaka igikundiro mu banyarwanda, Dj Drizzy, ari mu gahinda nyuma y’uko umubyeyi wamureze yitabye Imana

Uyumusore aganira n’itangazamakuru yatangajeko uyu mubyeyi witabye Imana ari umuntu ukomeye mu buzima bwe kuko ameze nka mama we wamubyaye kuko yamureze akiri muto cyane igihe mama we umubyara yari akiri mu ishuri.

Drizzy yakomeje avuga ko uyu mubyeyi amusigiye ikintu gikomeye cyo kutikunda no gusangira n’abandi ibyo ufite kuko nawe yari umuntu usabana cyane.

Avuga ko babanye igihe kinini cyane gusa ariko ikimubabaza cyane ni uko hari hashize igihe kinini batabonana kuko baherukanaga kuri Noheli umwaka ushize.

Gusa yishimira ko uyu mubyeyi yitabye Imana ku itariki imwe n’iyo umuhanzi Yvan Buravan yapfiriyeho, kandi yari umufana we ukomeye.

Uyu mubyeyi kushyingura bizabera i Musanze saa munani (14:00h) kuwa gatandatu tariki ya 19/08/2023

DJ Drizzy mumagambo yuzuye agahinda yagize ati Ndakunda mama Kandi nawe urabizi, gusa ndizerako tuzahurira mu ijuru.

Related posts