Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Umukobwa yapfuye nyuma yo kongeresha ikibuno bitera ubwoba benshi batekerezaga kubikora

Muri Nigeria, Umukobwa umwe witwa Jojo Destiny yitabye Imana nyuma y’iminsi ine avuye kongeresha ikibuno ku bitaro biherereye mu mujyi wa Lagos. Uyu mukobwa yarari mu kigero k’imyaka 20 y’amavuko.

Uyu mukobwa bivugwa ko nyuma yo kwibagisha ngo yongererwe ikibuno, bahise bamusezerera ajya murugo ariko nyuma y’iminsi ine atashye, yahise agira ikibazo cy’ubuhumekero.

Nyuma yaho guhumeka byanze, Jojo bahise bamusubiza kwa muganga batangira kumwongerera umwuka bifashishije oxygen.

Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko jojo nyuma yaho bamaze ku mubaga yahise agira ikibazo cyo guhumeka bahita bamutwara ku baganga b’inzobere ngo barebe ikibazo afite, ariko nyuma byakomeje kwanga biba ngombwa ko bamwohereza mu bindi bitaro ariko ahagera yamaze kwitaba Imana.

Related posts