Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Umukobwa wa Paul Rusesabagina yasobanuriye Congress ya Amerika uko u Rwanda rumuneka rukoresheje Pegasus ati ”nterwa ubwoba “

Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina ku munsi w’ejo tariki 27 Nyakanga 2022 yagaragaye imbere ya Congress ya Amerika ayisobanurira uburyo u Rwanda rumuneka rukoresheje porogaram ya mudasobwa izwi nka Pegasus Pegasus icuruzwa n’ikigo NSO Group. Uyu mukobwa avuga ko mu kwezi gushize kwa Kamena ubwo yahuraga na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi telefone ye yinjiriwe hakoreshejwe iyi Pegasus we agashinja u Rwanda kuba inyuma y’uku kwinjirirwa muri telefone ye.

Kuri uyu wa gatatu ubwo yari imbere y’inteko ya Amerika uyu mukobwa yasobanuye uburyo yinjiriwe muri telefone hakoreshejwe iyi porogaramu mu magambo ye ati ”natewe ubwoba “. Avuga ko u Rwanda ari rwo rubiri inyuma kuko ngo rumuhozaho ijisho we n’ umuryango we kuva batangira kuzamura ijwi badaba ko Paul Rusesabagina arekurwa. Uyu mukobwa avuga ko kunekwa byamugizeho ingaruka zo mu mutwe.

Carine Kanimba avuga ko atewe ubwoba n’icyo u Rwanda rushobora kumukorera we n’umuryango we. Ati ” bituma mporana impungenge ko bazi buri kimwe cyose nkora, uwo nari kumwe nawe, uwo twaganiraga, amabanga yanjye y’ibyo ntekereza ndetse n’ibikorwa byanjye bakabimenya igihe babishakiye”.

Carine Kanimba ari mu itsinda ry’abantu bavuga ko bagizweho ingaruka na porogaramu ya mudasobwa Pegasus. Aba bari gukorwaho ubushakashatsi n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty international ndetse n’ibinyamakuru bikomeye The Guardian ndetse na The Washington Post.

Iyi porogaramu ya mudasobwa Pegasus yakunze kwiyamirizwa kenshi n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’amatsinda y’impirbanyi z’uburenganzira bwa muntu. Ni porogaramu bivugwa ko ikunze gukoreshwa n’ibihugu mu bikorwa byo kuneka abo bikekaho kuba babihungabanyiriza umutekano. Ku rundi ruhande iyi porogaramu impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ziyishinja ko ikoreshwa mu kuzicecekesha no kuzitera ubwoba.

Carine Kanimba yagaragaye cyane asaba ko Leta z’Ububiligi na America zashyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda ikarekura Paul Rusesabagina watawe muri yombi avuye i Dubai akisanga mu Rwanda ndetse nyuma y’aho akaza kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda zikamuhamya ibyaha by’ibikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN. N’ubwo yikuye mu rubanza rukiri mu ntangiriro, Paul Rusesabagina takatiwe imyaka 25 y’igifungo.

Related posts