Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umukobwa w’ i Gicumbi yihimuye k’ umusore wamuteye inda amutwikana n’ umugeni we bari mu kwabucyi

 

Mu masaha ya saa moya n’ igice z’ ijoro ryo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023, nibwo mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gashorira ho mu murenge wa Ruvune , mu Karere ka Gicumbi habereye , amahano akomeye naho umukobwa w’ imyaka 20 y’ amavuko yatwitse umugabo n’ umugeni we bari bamaze igihe gito bashuingiranywe,aho ashinja uyu mugabo kuba yaramutse inda ubundi akanga kumujyana.

Amakuru dukesha abaturanyi babo ni uko uyu mukobwa yagiye gusura umusore w’imyaka 18 agezeyo asanga umuhungu yaraye ashatse undi mugore, biramubabaza, asubira ku muhanda agura lisansi abatwikira aho baryamye, barakomereka bikabije.

Bivugwa ko uyu mukobwa wakoze yari atwite inda y’uyu musore wari waramusezeranyije ko azamutunga namara kubyara, akaza gusanga yaraye arongoye undi.Ababibonye bavuga ko umugore n’umugabo bakomeretse bikomeye; umugore yari yafwashwe n’umuriro ku bice bitandukanye by’umubiri, yahise yoherezwa ku bitaro bya Byumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar yahamije iby’aya makuru.Ati” Byabaye, turihanganisha abakorewe urugomo. Tuributsa abaturage ko mu gihe hari ibyo batumvikanyeho bagana inzego z’ubuyobozi zikabafasha gukemura ikibazo aho kwihanira”.

 

Related posts