Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umukobwa ushinja umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda , amusaba indezo y’ umwana babyaranye , hari amakuru yagiye hanze y’aba bombi

 

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yatangaje ko guhera ubu nta kibazo cy’umwana azongera kuzana mu itangazamakuru cyane cyane iby’uko bari kumusaba indezo y’umwana, kuko umwana ari umutware.

 

Agasaro Diane yongeye guhagurukira uyu muhanzi mu mpera z’ukwezi gushize, aho yavugaga ko ashaka indezo y’umwana w’umukobwa avuga ko babyaranye bitaba ibyo akamujyana mu butabera, kuko agomba kuzuza inshingano nk’umugabo. Kuri uwo munsi kandi hatangiye gusakara ibaruwa yandikiwe Bruce Melodie na 1:55 AM, yasabaga uyu muhanzi kuzuza inshingano ze.

 

Bruce Meleodie binyuze kuri 1:55 AM Media yavuze ko icyo kibazo cy’indezo nta kintu yakivugaho kuko umwana hari uburenganzira aba agombwa. Ati “Ibintu birimo abana ntabwo nkibivugaho cyane, kera ntaraba umuntu mukuru najyaga mbiganiraho ariko aho maze gukurira namenye ko umwana ari umutware mpita ndekera, nanabasezeranya ko uretse n’uyu munsi n’ikindi gihe ntazabivugaho.”Kuri ubu Bruce Melodie akaba ari kubarizwa muri Nigeria aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ye ’Suweto’ imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye yitegura gusohora yitwa ‘Sample.’

 

 

 

Related posts