Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umukinnyikazi wabigize umwuga , yibarutse abana batatu icyarimwe aba umukinnyi wa mbere mu Rwanda ubikoze

 

Mukayizere Jalia Nelly wamenyekanye nka Kecapu muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yibarutse abana batatu, aba umukinnyi wa mbere ubikoze mu Rwanda, uyu mukinnyi biravugwa ko yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu 14 Mata 2023 abyara abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Uyu mubyeyi wabyariye mu bitaro by’ahazwi nko kwa Nyirinkwaya mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yaba we ndetse n’abana bameze neza ndetse bari kwitabwaho n’abaganga, Kecapu yibarutse nyuma y’igihe akoze ubukwe n’umugabo we Jean Luc bashyingiranywe mu mpeshyi ya 2022.

Iby’urukundo rw’aba ni bo ubwabo babihamije babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ,ubwo basangizaga aba bakurikira aka videwo ka masegonda macye karimo indirimbo amagambo y’urukundo Kecapu yateye uyu musore amubwira ko azamukunda akamubera ikiraro kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.

Kecapu benshi bamumenye muri Bamenya nyamara yatangiye gukina cinema kuva mumwaka wi 2012. yakinnye muri film zitandukanye nka Ishyamba, Nkuba, Bihemu,Ntaheza hisi, Bamenya nizindi nyinshi.Muri film zose yakinnye Djalia avuga ko iyitwa Nkuba ariyo yamuhinduriye amateka ndetse akaba ari nimwe muzi yishimira ko yakinnyemo kubera ko yakinanye na Ngenzi warugezweho cyane muri icyo gihe.

 

Related posts