Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umukinnyi wa filime Natacha Ndahiro yandagaje itsinda rya Kigali Boss Babes abita inzererezi kubera impamvu itangaje.

Muriyi minsi hagenda havugwa ibyamamare bigiye bitandukanye bikunzwe nabenshi, abantu bakamenya ibikorwa bakoze, aho bagiye nibindi.

Mukwezi kwa Kane uyu mwaka wa 2023 nibwo yavutse itsinda ryitwa Kigali Boss Babes rishinzwe nabakobwa ndetse nabagore bibizungerezi hano mu Rwanda, murabo harimo Alliah Cool wamamaye mugukina filime ndetse na mugenzi we Shaddyboo bahize uruhare runini mugutangiza iri tsinda rimaze gukundwa nabatari bake.

Nyuma yo kugenda bakora ibikorwa bitandukanye ndetse no kugenda bigaragariza abakunzi babo ubuzima babayeho mumvugo yubu bizwi nko gutwika benshi bagiye bibaza kuriri tsinda.

Umukobwa umenyerewe cyane hano mu Rwanda mugukina filime no kuziyobora Natacha Ndahiro mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru yamubajije uko abona itsinda rya Kigali Boss Babes maze atangaza amagambo akomeye, aho yavuzeko ari inzererezikazi.

Natacha mumagambo ye yagize ati ” Biriya birirwamo bazenguruka ngo n’ugutwika ati niyo nge natwika natwikira ahantu hamwe naho biriya ni ukuzerera, bariya si abakirekazi ni inzererezi”.

Yakomeje avugako Isimbi waruri mubatangije Kigali Boss Babes kuvamo kwe ko ari ukwihesha agaciro kuko yanze gukomeza kuba inzererezi.

Natacha yakomeje agira ati” Niba bafite amafaranga koko aho kwirirwa bayanyanyagiza ngo baratwika nibayafate bafashe abana bo k’umuhanda ndetse n’abarwayi barembeye mubitaro abe ariho natwikira”.

Ibi Natacha abivuze nyuma y’amakuru yagiye acaracara hanze bakwena Alliah Cool ubwo bamubonaga yaserukanye na DJ Brian k’umunsi wa Gikundiro bamubaza bati ko Brian yaje gususurutsa abakunzi ba Rayon Sports avanga umuziki wowe waje kuvanga iki?

Natacha umukobwa w’umushabitsi ufite byinshi akora ariko akaba yarashyize imbaraga ze muri filime kuri ubu afite byinshi amaze kugeraho Ari naho ahera agira inama urubyiruko kureka ibyo gutwika bigana abo babibonana kuko byabangiriza ubuzima, ahubwo akabasaba kwita kunzozi zabo.

Related posts