Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umukinnyi ukomeye muri FC Barcelona yasezeye umupira w’amaguru

Myugariro wa Fc Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Esipanye, Gerard Pique yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Umukino wo kuwa Gatandatu bazakinamo na Almeria muri LALIGA uzaba ari wo mukino we wanyuma.

Pique wegukanye ibikombe byinshi ari kumwe na Barcelona ndetse n’igikombe cy’isi cya 2010 hamwe n’ikipe y’igihugu, ntabwo yishimiye kuba adakinishwa cyane n’umutoza Xavi Hernandez.

Pique w’imyaka 35, muri shampiyona ya 2020/21 yakinnye imikino 18 gusa, na 23 muri rusange mu ikipe ye.

Kuza kw’abakinnyi nka Eric Garcia na Ronald Araujo biri mu byatumye atongera kugaragara cyane kuri Camp Nou.

Pique yasezeye mu mupira w’amaguru mpuzamahanga[international football] 2018 amaze gutsinda ibitego 5 mu mikimo 102 yakinnye.

Yatwaranye n’ikipe y’igihugu ya Esipanye Igikombe cy’Isi 2010, ndetse n’Igikombe cy’Uburayi 2012.

Muri Barcelona, yakinnye imikimo 615, atsinda ibitego 52. Yatwaranye nayo ibikombe bya shampiyona 8, Copas del Rey 7, na 3 muri Champions League, Super League na n’Igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Hanze y’ikibuga, Pique niwe washinze Kosmos Holding, itsinda rikora itangazamakuru ry’ubutasi, ndetse rikaba rifitanye amasezerano na federasiyo mpuzamahanga ya Tennis kugira uruhare mu gikombe cya Davis. Pique kandi afite ikipe y’umupira w’amaguru muri Esipanye, Andorra Fc ndetse akaba yaranashoye imari mu ikipe ya Glmnastix Manresa.

Related posts