Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umukecuru w’ i Nyarugenge yinjiye mu bitaro umugambi wari umujyanyeyo wo kwica uruhinja urapfuba ,abaturage bariye karungu

 

Kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2023 nibwo mu bitaro bya Nyarugenge hasakaye inkuru itari nziza yo gukekwa kumukecuru bivugwa ko yari afite umugambi mubisha wo kugirira nabi uruhinja akaruroga ubwo mama warwo yari agiye hanze gushaka amazi ashyushye yo koza uruhinja rwe.

Umva inkuru yose ukanze hano

Ibi bikaba byatangajwe n’umubyeyi w’umwana aho yagize ati “ubwo nari ngiye hanze gushaka amazi ashyushye yo koza umwana nagarutse nsanga umukecuru yunamye k’umwana wanjye ari kuvuga
amagambo atandukanye ndetse tunarebye neza tubona afite n’igifurumba cy’ibintu byinshi tukaba dukeka ko ari amarozi”.

Gusa bamwe mu bandi barwayi bari muri ibi bitaro ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’ibi bitaro bwafashe umwanzuro wo kubika ibyo bintu aho kubifata ngo babaze uwo mukecuru ibyaribyo ndetse
n’impamvu yari hejuru y’umwana w’abandi bakaba kandi banafite impungenge z’uko umwana ashobora kuba yahumanyijwe.

 

Ariko kandi kurundi ruhande abarwayi ndetse n’abarwaza batunguwe n’ibyo umuyobozi w’ibitaro bya Nyarugenge yatangaje aho Dr Deborah
Abimana yagize ati ” Ibyo bintu twabyumvise, Ariko ntagikuba
cyacitse gusa ababishinzwe barakomeza kubikurikirana ariko ntakibazo kidasanzwe gihari rwose”.

Ubundi ubusanzwe usanga abaturage bavuga ko uburozi bubaho ariko kandi ku rundi ruhande amategeko avuga ko uburozi bwemewe ari ubwemejwe na muganga nyuma yo gukorerwa isuzuma.

Related posts