Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umujyi wa Kigali wagaragaje igisubizo ku kibazo cyari kimaze iminsi gihangayikishije abatuye ndetse n’abagenda muri Kigali.

Nyuma y’uko mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hakomeje kujya hagaragara ikibazo cy’umuvundo kuri ubu noneho imihanda yerecyeza ahantu hatatu mu Mujyi wa Kigali bigiye kujya bihabwa umwihariko wo kunyurwamo n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu masaha azagenwa.

Ibi bikaba bigiye gutangira nk’igerageza, ni ukuva mu Mujyi Rwagati werecyeza Rwandex na Giporoso ndetse no umuhanda uva mu Mujyi rwagati werecyeza Kimironko, ndetse no mu Mujyi rwagati werecyeza Kicukiro.

Pudence Rubingisa ari nawe muyobozi w’umujyi wa Kigali yatangaje ko ibi byerecyezo bizakorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) izarangirana n’umwaka utaha. Aho yagize ati “Indi mihanda izakurikiraho Gusa kuri gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (NST1), dufite ibilometero 22 twifuza ko bizaba ibya bisi, ariko twifuza ko byaziyongera.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko iyi gahunda izatuma igihe abantu bajyaga bamara bategereje imodoka mu Mujyi wa Kigali kizagabanuka kikava ku minota 30’ kikagera ku minota 15’, Ati “Dufatanyije na Minisiteri y’ibidukikije, RURA ndetse n’abikorera, tugiye gushyiraho inzira zahariwe bisi mu kuzamura urwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, tugabanya igihe bamara bategereje ndetse n’umuvundo ukunze kubaho mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba tugiye kandi no kwakira izindi bisi nini vuba aha.”

Uretse ibyo kandi umujyi wa Kigali uvuga ko hakenewe bisi 500, aho imwe ishobora kujya itwara abantu bari hagati ya 38 na 70, mu rwego rwo kuzatuma iyi gahunda y’imodoka zizaharirwa inzira zazo, ibasha gukorwa.

Umujyi wa Kigali ukaba unagira inama abandi, kuzajya bakoresha indi mihanda iherutse kubakwa mu bihe bya mu gitondo ndetse no mu bihe by’umugoroba mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, Bwana Merard Mpabwanamaguru yavuze ko imwe muri iyi mihanda, harimo uwa Kimicanga-Kacyiru-Golf course-Nyarutarama, aho yagize ati “Iyi ni mihanda ishobora gufasha abantu baturuka mu bice bya Kibagabaga, Kimironko na Remera, mu gihe baba bajya mu mujyi rwagati, batarinze gukoresha imihanda mikuru.”

Yanavuze kandi ko undi muhanda uzafasha kugabanya umuvundo w’imodoka, ari umuhanda uri inyuma ya Sports View Hotel uteganye na Sitade Amahoro ugakomeza ahazwi nka Kagara, ugakomeza ku Bitaro bizwi nka Baho ndetse na Nyarutarama. Ati “Uyu muhanda ushobora kugabanya umuvundo w’imodoka kuko abantu bashobora kuwukoresha aho gukoresha uwa Gishushu.”

Uretse ibyo kandi uwo muhanda wubatswe uturuka Kabeza, Mu Itunda ugakomeza Busanza, na wo uzatanga igisubizo ku kibazo cy’umuvundo. Ati “Uyu muhanda ushobora gukoreshwa n’abantu ba Kanombe bajya Busanza, Kabeza, Niboyi, Kicukiro, Sonatube bagakomeza mu Mujyi batiriwe banyura mu Giporoso.”

Related posts