Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umujyanama mukuru wa Diamond ari mu gahinda k’igihombo yatewe n’inkongi y’umuriro

Sallam SK, ari mu gahinda yatewe n’inkongi y’umuriro

Umujyanama mukuru wa Diamond, bwana Sallam SK, ari mu gahinda gakomeye yatewe n’inkongi y’umuriro yatwitse inzu yakoreragamo radio ye igakongoka nyuma y’umwaka imaze ishinzwe.

Uyu muherwe umaze igihe kitari gito afasha Diamond mu bijyanye n’ibikorwa bye bye muzika, ari mu gahinda ko guhomba amafranga abarirwa mu mamiriyoni bitewe n’inkongi y’umuriro yafashe inzu yakoreragamo radio ye ‘studio’ igakongoka nyuma y’umwaka imaze ishinzwe.

Umuvugizi mukuru ushinzwe kurwanya inkongi ziterwa n’umuriro bwana Kulwa nzelekela yatangaje ko iyi radio yafashwe n’inkongi mu masaha ya mu gitondo tariki ya 12 Mutarama 2024, hangirika inzu yakoreragamo iyi radio n’ibikoresho byarimo gusa kubw’amahirwe nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomereke. Avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekanye neza icyaba cyateye iyi nkongi.

Ni radio yitwa Mjini FM ivugira ku murongo wa 92.5 FM. Iyi radio ikaba yarimaze umaze umwaka umwe ushinzwe, kuko yatangiye gukora byemewe n’amategeko mu kwezi ku Ukuboza 2022, ikaba yarashinzwe isanze Wasafi Media yashinzwe na Diamond ziza zisa n’izihanganye kuko zose zihurira ku kuba zikora ibiganiro by’imyidagaduro.

Related posts