Umuhungu wa Perezida wa Congo byarangiye yishe umuturage ,bari gukora igikorwa cyarakaje Abanyekongo

Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi barimo kugaruka ku muhungu wa Perezida Tshisekedi wishe umuturage amurasiye mu Kabyiniro.

Amakuru Kandi aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umuryango wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi uri gutunga $ 20,000 (Frw miliyoni 29), kugira ngo umuryango w’umukozi wo mu kabyiniro uheruka kuraswa n’umuhungu we agapfa witurize.

Ibi byabaye kuri uyu  wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Anthony Tshisekedi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Tshisekedi yarekuriye urufaya rw’amasasu mu kabyiniro kitwa Nuovo gaherereye muri Komine Gombe, mu mujyi wa Kinshasa.

Amakuru avuga ko aka kabyiniro yasanzwe ari ak’umuhungu wa Bahati Lukwebo wahoze ari Perezida wa Sena ya RDC.Umunyamakuru Steve Wembi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko Anthony Tshisekedi ukunze kwiyita ‘Igikomangoma cya Congo’ yateje imvururu muri ako kabyiniro, nyuma yo kugahuriramo n’inkumi bahoze bakundana iri kumwe n’undi mugabo.

Uyu muhungu wa Perezida Tshisekedi ubwo ngo yarekuraga urufaya rw’amasasu, amakuru avuga ko byarangiye umwe mu bakozi bo muri ako kabyiniro arapfa, Wembi uri mu banyamakuru bakomeye muri RDC avuga ko kuri ubu umuryango wa Tshisekedi uri gutuga uwa Nyakwigendera abarirwa muri $ 20,000 ngo uruce urumire.

KGLNEWS