Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Umuhanzikazi nyarwanda ufite impano idasanzwe yo kuririmba yongeye kuzamura amarangamutima  ya benshi nyuma yo gutegura igikorwa gikomeye cyane kidapfa gushoborwa na buriwese.

Ambassador Umulisa Cynthia uri mu bahize abandi muri RSW talent hunt Rwanda  2023 , icyiciro cyayo cya mbere akomeje kugaragaza ko afite inyota ikomeye yo gukomeza guteza imbere umuziki we ndetse no guteza imbere umuziki nyarwanda muri rusange.

Kuri ubu rero uyu mukobwa ufite impano idasanzwe ndetse n’uburanga yongeye gutegura igikorwa gikomeye cy’iserukiramuco cyo kuzenguruka mu bihugu bigize Afurika y’iburasizuba aho yayise ” Ni Yesu Christmas celebration Festival 2023″.

Uyu mwari iri serukiramuco ryo kumurika ibihangano bye azaritangira ku itariki 10 Ukuboza 2023 mu gihugu cy’U Burundi ni mugihe navayo azakomereza mu gihugu cyamubyaye aricyo U Rwanda ku wa 16 ukuboza 2023 nyuma yaho azakomereza mu gihugu cya Uganda ku wa 23 ukuboza 2023 nyuma yo kuvayo azakomereza mu gihugu cya Kenya ku wa 30 ukuboza 2023 ni mu gihe kandi azasoreza tour mu gihugu cya abaturanyi cya Tanzania
ku wa 07 Mutarama 2023.

Uyu muhanzi akaba atangaza ko imwe mu mpamvu zatumye ategura iki gikorwa ari ukugira ngo akomeze kuzamura umuziki we ku rwego mpuzamahanga ndetse no kwifatanya nabakunzi be Bari mubihugu bitandukanye kwizihiza Noheli nziza . Dore ko Ari igikorwa kizarangwamo ibintu byinshi nkuko twabitangarijwe na Nyirubwite.

Reba indirimbo ye ya kabiri yise UBUTWARE uyisangize nabandi

Related posts