Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Madonna Yasabye Pope Francis ikintu gikomeye

Madonna yabwiye Pope Francis ko ari umucatolique mwiza

Madonna Louise Ciconne W’Imyaka 63 y’Amavuko azwi ku izina ry’ubuhanzi “Madonna”.Uyu Muhanzikazi uririmba pop ni icyamamare cyane ndetse ntawatinya kuvuga ko ari umwamikazi wiyi njyana ya pop. Madonna amaze iminsi avugwa cyane mubitangazamakuru kubera yatandukanye numusore bari bamaze hafi imyaka 4 bateretana , uwo musore akaba ari Ahmalik Williams w’imyaka 28 akaba asanzwe ari umubyinnyi wa Madonna.

Madonna kandi yavuzwe cyane nyuma yo gutangaza ko mumezi ari imbere azashyira Album nshya hanze. Rero Madonna yongeye kuvugwa cyane nyuma yo kugira ubutumwa agenera papa Francis agira icyo amusaba. Madonna yandikiye Papa Francis nyuma hafi y’ibinyacumi 2 Kiliziya Catholique ya Vatican inenze imyitwarire kubera ukuntu yambara ubusa nibindi, ibintu Vatican ivuga ko binyuranije nimyitwarire iranga umukiristu catholica.

Madonna yatangaje ko ashaka amahirwe ya 2 kugira ngo ashyire ibintu muburyo bwiza arahira avugako ari umucatholique mwiza cyane . Kurukuta rwe rwa twitter Madonna yagize ati”Muraho Papa Francis,Ndi umucatholic mwiza ndarahiye, nako nashakaga kuvuga ko ntarahiye, hashize ibinyacumi bitari bicye ubwo nicuzaga bwa Nyuma. Ese byashoboka ko umunsi umwe twakongera guhura tukaganira ibntu bimwe by’ingenzi cyane?  Maze kwangirwa kwitabira imihango ya kiliziya incuro 3 zose ni ukuri ni akarengane”

Abantu bakaba bakomeje kwibaza impamvu Madonna yasabye papa Francis ko bazahura.

Related posts