Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Butera Knowless yakoreye ikintu gikomeye umugabo we gishoborwa n’abagore bake.

Nikenshi cyane usanga umugabo n’umugore babwirana amagambo meza mbere y’urukundo mugihe batarabana nyamara nyuma yo kubana ugasanga byarangiriyeho.

Ariko nubwo benshi batajya babwirana amagambo meza usanga aba akenewe muri rusange kugirango bubake neza.

Umuhanzikazi ukomeye cyane Knowless Butera yatatse umugabo we Clement akaba n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki mu Rwanda ya Kinamusic.

Knowless ku isabukuru y’amavuko y’umugabo we Clement yongeye kumwibutsa ko amukunda cyane.

Abinyujije kumbuga nkoranyambaga akoresha yasangije abamukurikira amashusho yigihe byiza yagiye agirana n’umugabo Clement maze arenzaho amagambo yakoze kumitima y’abenshi.

Yagize ati”Nkomeza kugukunda uko ibihe bigenda biza.
Yewe na nyuma yo kurwana no kurira nahitamo wowe iteka ryose, isabukuru nziza mukunzi wange.

Butera Knowless mbere yuko abana n’umugabo we Clement yakundanye nabasore bibyamamare barimo Safi Madiba nabandi.

Related posts