Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzi ukunzwe n’ abenshi mu Rwanda arafunzwe , dore icyaha akekwaho

 

Umuhanzi ukunzwe n’ abenshi mu Rwanda , Mico Prosper uzwi nka Mico Yhe Best mu Muziki yatawe muri yombi kubera gutwara imodoka yanyoye agacupa.

 

Uyu muhanzi yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Werurwe 2023, ubwo yari atwaye imodoka yasinze , nk’ uko Inyarwanda dukesha aya makuru yabitangaje.

Amakuru akomeza avuga ko yafatiwe kuri Ruliba , ahatandukanya Kamonyi na Nyarugenge , kuri ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo , iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzi agomba gufungwa iminsi itanu , agatanga 150, 000 Frw biteganywa nk’ igihano cy’ utwaye imodoka yasinze na 50, 000 frw yo kwishyura imashini ikora akazi ko guterura imodoka y’ uwafashwe atwaye yasinze.

 

 

Related posts