Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda no hanze y’ u Rwanda yahishuye ubuzima bushaririye yanyuzemo bwatumye akora akazi ko kogosha abantu i Nyarugenge

 

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Dr Claude, yahishuye uko yabaye mu Rwanda akora akazi ko kogosha mu mujyi wa Kigali abifatanya no gukora umuziki ahagana mu 2000.Uyu muhanzi wubatse izina muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko yabaye muri Kigali akora akazi ko kogosha kwa Rubangura, ariko kandi ngo nyuma yo gusoza akazi, yahitaga ajya no gutaramira abantu babaga bamutumiye.Abajijwe niba kuri ubu yakemera kongera gukora ako kazi, yavuze ko yabikoraga abikunze kandi ko n’ubu akibikunda, bityo ko kuba n’ubu yabikora ntakibazo kirimo.

Ubwo yagiranaga ikiganiro na The Choice Live, yavuze ko akurikije igihe amaze mu muziki wo muri kano karere cyane ko yemeza ko bino bihugu yanabibayemo akaza no kujya muri Mozambique, avuga ko gukorera umuziki mu Rwanda ariho byoroshye.

Indi nkuru wasomaPapa Sava yatanze umucyo ku magambo aherutse gutangaza ku mukinnyi wa filime wahuye n’ubuzima bubi

Yashimangiye ko mu Rwanda bishyura neza kuruta muri ibyo bihugu bindi, icyakora avuga ko ibyo abivuga yitanzeho urugero.Ikindi kandi, yanahamije ko umuziki w’u Rwanda uri mu myanya y’imbere muri kano Karere, aho avuga ko u Rwanda ruri nko ku mwanya wa Kabiri cyangwa se uwa Gatatu.

Related posts