Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekaye uzwi nka The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu nyuma yo gutwara ikinyabiziga atambaye umukandara.
Ibi by’ uko uyu muhanzi yatwaye atambaye ikinyabiziga atambaye umukandara byagaragajwe n’ ukoresha urubaga rwa X witwa Edman Ishimwe.
Uyu witwa Edman Ishimwe , yagiye ku rubuga rwa X ,mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025 ashyiraho aya mashusho uyu muhanzi ubwo yari atwaye imodoka ari kuririmba imwe mu indirimbo ze. Muri ayo mashusho The Ben aba atwaye atambaye umukandara.
Nyuma y’ uko yari amaze gusohora aya mashusho, uyu Edman yayaherekesheje amagambo ahuruza Polisi y’ u Rwanda aho yavugagaha ko igomba kumuhana kuko yangije amategeko y’ umuhanda yo gutwara nta mukandara yambaye. ati: “U Rwanda rwacu ntawe uba hejuru y’amategeko kandi ntabwo tugira umuco wo kudahana bwana, Rwandapolice uyu yitwa Mugisha Benjamin (The Ben) atwaye ikinyabiziga atambaye umukandara ndetse ari gukora amakosa akomeye mu gihe atwaye ikinyabiziga mudufashe ahanwe.”
Yongeyeho n’andi magambo asaba Polisi kuba yamufata vuba kuko mu minsi iri imbere araba atari mu Rwanda kuko afite ibitaramo agombo gukorerea hanze y’u Rwanda mu bihugu birimo Uganda, Canada ndetse no mu Burayi. Ati: “Dear Rwandapolice mudufashe ahanwe mbere yuko ava mu gihugu dore ko afite gahunda yo kwerekeza muri Canada mu bitaramo ahafite guhera kuri 15 Gashyantare 2025, bivuze ko azasohoka mu gihugu mbere yayo matariki. Ni abere abandi urugero kuko bidakwiye gukora amakosa witwaje icyo aricyo.”
Nyuma yo kubona ubwo butumwa, Polisi y’u Rwanda yahise isubiza ubwo butumwa bwose ivuga ko igiye kubikurikirana. Ati: “Muraho, murakoze ku makuru mutanze, tugiye kubikurikirana.”
Uyu muhanzi The Ben yaherukaga gukora igitaramo muri BK Arena, ku munsi w’ ubunani ubwo yanamurikaga ‘ Album’ ye ya Gatatu mu tariki ya 1 Mutarama 2025. Ni igitaramo cyiswe “The New Year Groove” cyayobowe n’abanyamakuru, Lucky Nzeyimana na Anita Pendo, kikaba cyahuruje ibihumbi by’abantu bari buzuye BK Arena, barimo abahanzi bagenzi be ndetse n’abayobozi batandukanye.