Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Umuhanzi T-Ferdinand yasohoye indirimbo iri mururimi rw’ igifaransa_ Video

Twizerimana Ferdinand ni umuhanzi wihebeye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse unabikunze dore ko anakunzwe cyane na benshi bamukurikira kuri Youtube channel ye n’ahandi. Amenyerewe mu ndirimbo zifite injyana igenda buhoro za Gatolika akaba azwi ku izina ry’ubuhanzi rizwi nka T-Ferdinand

Uyu muhanzi aherutse gushyira indirimbo ye hanze yiswe Mawe wahebuje bose ni indirimbo yakunzwe cyane kandi ihembura imitima ya benshi bayumva gusa kuri ubu akaba yashyize indi ndirimbo nshya yakoze mu rurimi rw’igifaransa izwi nka “Notre Pere

Mu kiganiro T-Ferdinand Yagiranye n’umunyamakuru wa Kgnews yavuze imbamutima ze mu gukora iyi ndirimbo aranayisobanura neza aho yatangiye avuga Notre Pere bisobanuye Dawe uri mw’ijuru rikaba ari isengesho abakatolike n’abandi bakirisito bo mu matorero amwe n’amwe ya Protestant bose bakunda kuvuga mu gihe cyo gusenga.

Yakomeje asobanura ko iri ari isengesho yesu yasize abwiye abigishwa be ngo nibajya basenga bajye baba ariryo bakoresha anagereranya ko abo bigishwa ari bo bakirisito b’uyu munsi.

T-Ferdinanda yavuze ko imbamutima ze mu gukora iyi ndirimbo ari uko ikunda kumufasha mu gusenga akaba yifuriza abakunzi be bose ko yabafasha gusenga ariko banaririmba. Ati “indirimbo ni icyo ishingiyeho”

Mu kiganiro yasoje yizeza abanyarwanda ko uyu mwaka ari uwo gukora kuri we azajya abaha indirimbo mu njyana zitandukanye zaba izo mu mbyino cyangwa iziri classic nk’iyi ngiyi yakoze uko azajya abishobozwa, akaba asaba abakunzi be byumwihariko gukomeza kumuba hafi, bamuha ibitekerezo ndetse n’Inama n’ibindi.

T-Ferdinand ubusanzwe n’umukozi w’umuvuzi(Umuforomo) ku bitaro bya kabutare akaba akunda cyane umuziki wa Gospel nk’ibyiyumviro bye kuko yanawutangiye ubwoyigaga mu mashuri ye yisumbuye 2013

 

Indirimbo yose

Related posts