Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzi nyarwanda wagiye ugaragaza impano idasanzwe afite yo kuririmba yateguje abanyarwanda ikintu gikomeye cyane agiye gukora mu minsi ya vuba.

Umuhanzi nyarwanda witwa IRAMBONA Derrick Don Divin ariko wamenyekanye cyane cyane  mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi ku izina ry’ubuhanzi rya Derrick Don Divin yadutangarije ko agiye gushyira hanze umuzingo (Album) ebyiri z’indirimbo ze bwite nyuma y’igihe ari mu muziki nk’umuhanzi wigenga.

Ku myaka 12 y’amavuko ni bwo yafashe icyemezo cyo gutangira guhanga indirimbo ze, ariko akumva atari ibintu azakora nk’umwuga.

Mu 2012 ni bwo yafashe icyemezo cyo gutangira gukora umuziki, asohora indirimbo yise “Population” yakorewe muri studio yitwa Ibisumizi.

Uyu muhanzi mu kiganiro twagiranye nawe yadutangarije ko abenshi bamumenye kubera gusubiramo indirimbo za kera (Karahanyuze) harimo Nyamibwa y’igikundiro, Ntacica nk’irungu, mama wambyaye, Izuba rirarenze ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

Uyu muhanzi kandi yanavuze ko yashyize hanze Best Covers of Derrick Don Divin iriho indirimbo 32, Anibutsa abantu kandi ko bayibona kuri YouTube channel ye yitwa Derrick Don Divin gusa anakomeza avuga ko atangiye urugendo rushya rwo kwita kubihangano bye no kumurika Album ebyiri ziriho indirimbo yiyandikiye.

Uyu muhanzi kandi yanadutangarije ko Album yambere izaba iriho indirimbo zigera ku 10 aho anavuga ko inyinshi murizo zamaze gusohoka ni mu gihe kandi Album ya kabiri izaba iriho indirimbo 18 zose zitarajya hanze.

Uyu muhanzi kandi avuga ko yahisemo gushyira hanze album ebyiri icyarimwe, mu rwego rwo guhesha agaciro ibihangano bye.

Aho mu magambo ye Yagize ati “Impamvu nahisemo kumurika Album 2 ni mu buryo bwo gushyira hamwe ibihangano byanjye no kubihesha agaciro mpereye ku byasohotse mbere, kuko ibyinshi abantu ntibabimenye niyo mpamvu nahisemo nabyo kubimurika nkabibumbira kuri album ya mbere. Bizafasha n’abakunzi banjye kubibona byose biboroheye.”

Uyu muhanzi kandi yashimiye uruhare rw’itangazamakuru aho yagize ati “Ndashimira itangazamakuru n’abafana banjye n’abantu Bose bamfashije by’umwihariko director Alviz Organ wamfashije cyane mugutunganya amashusho y’indirimbo zanjye”.

Uyu muhanzi yasabye abakunzi be gukomeza kumuba hafi ndetse anababwira ko bashonje bahishiwe aho yagize ati “Ndasaba abafana banjye kuntiza amaboko no  gukomeza kunshyigikira mubikorwa byanjye by’ubuhanzi, Imana Ibahe umugisha kandi ikindi nababwira nu ko igihe cyo gushyira hanze izo Album 2 nikigera nzabamenyesha nderse n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange”.

Uyu muhanzi kandi yasoje yibutsa abakunzi b’umuziki muri rusange ko bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho akoresha Amazina ‘Derrick Don Divin’.

Derrick Don Divin yasabye abakunzi be kumuba hafi ndetse anababwira ko bashonje bahishiwe
Derrick Don Divin avuga ko yahisemo gushyira hanze album ebyiri icyarimwe, mu rwego rwo guhesha agaciro ibihangano bye
Derrick Don Divin ku myaka 12 nibwo yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki

Kanda hano wumve indirimbo ziryoheye amatwi Derrick Don Divin yagiye asubiramo

Related posts