Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umuhanzi Bruce Melodie baramushinja kudaha icyubahiro mugenzi we Buravan witabye Imana, inkuru irambuye..

Ni ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022, nibwo Umuhanzi Bruce Melodie ukunzwe n’ abenshi hano mu Rwanda ndetse no hanze y’ u Rwanda yatangiye kwamamaza ibitaramo bibiri agiye gukorera i Burundi , abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ntabwo babyakiriye neza bavuga ko bitaribikwiye mu gihe nk’ iki benshi bakiri mu gahinda k’ urupfu rwa mugenzi we Yvan Buravan.

Byabaye impaka ndende ku bakurikira uyu muhanzi, bamwe bavuga ko atari akwiriye gutangira kwamamaza ibi bitaramo mu gihe mugenzi we ataranashyingurwa.

Ku rundi ruhande abandi bavuga ko ibi Melodie yakoze ntacyo bitwaye kuko iyo umuntu yatuvuyemo bitavuze ko ubuzima bugomba guhagarara.

Muri Nyakanga 2021 nibwo Bruce Melodie yagombaga gukorera igitaramo mu Burundi ariko abayobozi bo muri iki gihugu batangaza ko nta muhanzi uvuye mu Rwanda wemerewe gutaramo iwabo kubera icyorezo cya Covid-19 cyari kirimbanyije. Ibi bitaramo bibiri Melodie agiye gukorera mu Burundi, byose bizabera mu mujyi wa Bujumbura ku itariki ya 2 n’iya 3 Nzeri 2022.

Related posts