Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugore yari amaze guha kamwe umugabo we abona naho amukoze acunga amaze gusinzira ahita ajya gushaka mutekano amugerera ku byishimo byanyuma

 

 

Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru yatunguye benshi aho umugore yacunze umugabo we asinziriye ahita ajya gusambana n’ ukuriye umutekano mu mudugudu.

 

Umuturage witwa Hakizimana Nzabonimpa Etienne wo mu Kagari ka Rwangara ho mu murenge wa Cyanzarwe wo mu Karere ka Rubavu , niwe urimo gushinja ukuriye umutekano mu Mudugudu wa muti atuyemo kuvogera urugo rwe akamusambanyiriza umugore we.

 

 

Uyu muturage yabwiye itangazamakuru ko umugore we yahengereye agatotsi kamutwaye agahita ajya gusambana na mutekano.Yagize ati: “Navuye mu kazi kuko ntaha naniwe, umugore wange yahengereye nsinziriye mu masaha ya saa munani arasohoka nkabakabye ndamubura, ndeba mu nzu iraramo abana ndamubura, nuko ngiye mu yindi nzu itabamo abantu musangana n’umugabo ushinzwe umutekano.”

Hakizimana avuga ko agifatira mu cyuho uriya muyobozi asambana n’umugore we mutekano “yasohotse yiruka, ariko nsigarana ikote rye.”Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu mugabo avuga ko uyu mutekano asanzwe ari muramu we, kuko atunze mushiki we.Hakizimana avuga ko no mu busanzwe umugore we asanzwe afitanye agakungu n’uriya muyobozi.

Nzabonimpa Evaliste,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, ubwo yabazwaga ku by’ariya makuru yavuze ko atapfa kuyemeza kuko nta wigeze aregera ubuyobozi.Ati: “Umuyobozi w’umudugudu namuhamagaye ampa amakuru atandukanye n’aya, ashobora kuba ari amatiku yo mu miryango. Abantu ba hariya, ibibazo byose bajya babyunga. Bashobora kuba babyunze bakaba badashaka ko bijya hanze, sindabimenya.”

Yakomeje agira ati: “Biramutse byabaye cyaba ari icyaha cy’ubusambanyi, uwo mugabo niba yarashyingiranywe n’umugore we byakurikiranywa mu buryo bw’amategeko. Umuyobozi w’inzego z’ibanze tumufiteho inshingano, ntabwo yaba yakoze ibintu nk’ibyo ngo natwe tumworohere. Twabimubaza mu buryo dusanzwe dukurikirana. Tugiye kureba hanyuma tubifatire ingamba.”

Related posts