Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugore yakatiwe igifungo cya Burundu azira guha umwana we indyo ituzuye, inkuru irambuye..

Umubyeyi w’ umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yakatiwe igifungo cya Burundu kubera urupfu rw’ umwana we w’ amezi 18 wazize imirire mibi , yatewe no kugaburirwa imbuto n’ imbogo gusa.

Uyu mugore witwa Sheila O’Leary, w’imyaka 39, yahamijwe n’Urukiko rw’i Florida icyaha Cyo kwica abigambiriye, guhohotera umwana ndetse no kutita ku mwana.Abashinjacyaha bavuze ko umwana we w’umuhungu witwa Ezra yari afite ikibazo cy’imirire mibi ikabije akaba yari afite ibiro birindwi gusa ubwo yitabaga Imana muri Nzeri 2019.

O’Leary n’umugabo we w’imyaka 33, babwiye Polisi ko bagaburira abana babo indyo igizwe n’imbuto n’imboga gusa. Bongeraho ko Ezra we yonkaga.

Uretse uyu witabye Imana, n’abandi bana batatu bo muri uyu muryango harimo uw’umwaka umwe, uw’imyaka itanu ndetse n’ ufite imyaka 11 bari bafite ibibazo by’imirire mibi, kutitabwaho no guhohoterwa.

O’Leary yakatiwe nyuma y’umwiherero w’amasaha atatu hagati y’abagize urukiko rw’i Florida. Uru rubanza rukaba rwaramaze iminsi itanu.Mu gihe cy’urubanza, abashinjacyaha bavuze mu rukiko ko uyu mubyeyi yirengagizaga kurira k’umwana we.

Related posts