Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugore wa Yanga mu gahinda gakomeye yavuze uburyo yamumenyesheje Yesu akareka gusenga Buddha, inkuru irambuye…

Umuhango wo gushyingura Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga mu gusobanura filime, wabaye kuri uyu wa 29 Kanama 2022.Umuhango wo kumusezera watangiriye iwe i Ntarama mu Karere ka Bugesera, ukomereza muri New Life Bible Church, ashyingurwa i Rusororo.

Umugore we w’umuyapanikazi bafitanye abana babiri yavuze byinshi ku buzima bwa nyakwigendera mu gihe bamaranye avuga ko yari umugabo ugira umutima mwiza, kandi wicisha ubufi.”Ati “ Yari umuntu ugira umutima mwiza, yari umubyeyi mwiza. Ubwo noherezwaga gukorera muri Suwede mu 2017 kugera mu 2018 naramwizeraga ku kurera abana. Muzi nka Yanga ariko njye muzi nka Tom ntiyigeze yigaragaza nk’icyamamare mu rugo. Yari umuntu uciye bugufi kandi wihangana.”

Uyu mugore kandi avuga ko Yanga asize arokoye ubugingo by’uyu mugore kuko yamwigishije akakira agakiza akava muri idini ry’abasenga Buda akakira Yesu.Ati “Nk’umuntu ukomoka muri Aziya, umuryango wanjye wasengaga Buda niryo dini twari tuzi. Njye nari nsanzwe nsengera mu yandi matorero ariko Tom ni we wanshunguye anyigisha indangagaciro za gikirisitu nagize umugisha kubera we.”

Bitewe n’ubuzima bwo gusenga uyu mugore avuga ko yabonye igitangaza ubwo yari atwite umwana we w’umukobwa muto, abaganga bakamubwira ko agomba kubagwa, ariko ku bw’amasengesho akabayara neza.

Umugore wa Yanga yavuze ko ubuzima babanyemo yamwigishije gukiranuka no gushaka ijuru by’ukuri.Yavuze ko kandi bagomba kuzakora ibishoboka byose mu gukomeza umurage we, haba gufasha abatishoboye, kubigisha ijambo ry’Imana.

Related posts