Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Umugore wa President Felix Tshisekedi yaciye amarenga ko yarashyigikiye M23 ndetse amena ibanga rikomeye

Igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kimaze iminsi mike kigobotoye imirwano n’abarwanyi ba M23 bari barazengereje amajyaruguru y’uburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo aho aba barwanyi batahwema kuvuga ko barikurwanira ukuri kwabo nk’abene gihugu bambuwe uburenganzira bwabo mugihugu cyabo.

Inkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko ubwo umugore w’umukuru w’igihugu Madame Denise Nyakeru Tshisekedi yagaragaraga yambaye umupira wanditseho M23 ndetse bikaza gukurikirwa n’amagambo akomeye ya President Felix Antoine Tshisekedi, uyumubyeyi bivugwa ko yatangaje ko aba barwanyi ba M23 bari kurwanira ukuri ngo cyane ko uyu mudamu wa President Felix Antoine Tshisekedi nawe ubwe avuga ikinyarwanda cyane ko yavukiye muri kivu y’amajyepfo ndetse nawe akaba azi ururimi rw’ikinyarwanda kandi neza nkuko n’abarwanyi ba M23 nabo barwanira uburenganzira bwabo nk’abanye-Congo ariko bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Madame Nyakeru Denise Tshisekedi kandi yavuzeko ubwo umugabo we yaratarajya kubutegetsi ari umwe mubantu bumvaga neza icyo aba barwanyi ba M23 barwanira ndetse nabenshi mubari bari kuruhande rwe bakaba baratangajwe nibyo uyumugabo yavugaga atari yajya kubutegetsi ariko nyuma yaho agereye kubutegetsi agatangira kuvuga ko abarwanyi ba M23 ari itsinda ry’amabandi ngo mugihe aba barwanyi ba M23 uburenganzira bari kurwanira burimo n’ubwo mumuryango w’uwo bari guhangana ariwe president felix Antoine Tshisekedi.

Nubwo aba barwanyi ba M23 bemeye gushyira intwaro hasi, ariko kandi bakomeje kuguma mubice bari baramaze kwigarurira ndetse bikaba binavugwa ko aba barwanyi bamaze kuba banafungura umupaka wa bunagana gusa bakaba batarahwemye kurega leta ya Congo ko ikomeje kubakandamiza kandi nabo ubwabo ari abanye Congo nk’abandi.

Related posts